Print

Oprah ari i Kigali mu muhango wo gushyingura Katauti

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 15 November 2017 Yasuwe: 6387

Irene Pancras Uwoya wamenyakanye nka Oprah muri filime yahuriyemo na Kanumba yageze mu Rwanda mu mujyi wa Kigali mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2017 aje kwifatanya n’umuryango wa Ndikumana wahoze ari umugabo we ariko bakaza gutandukana.

Inkuru y’incamugongo y’uko Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports yitabye Imana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ugushyingo 2017.

Umwe mu muryango wa Ndikumana Katauti yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko Irene Uwoya yageze i Kigali aherekejwe na bake mu nshuti ze bari banasanzwe bagenderera urugo rwabo akiri umugore wa Katauti.

Kugeza ubu, Oprah nta kintu arandika ku mbuga nkoranyambaga zose akoresha cyangwa se ngo avugane n’itangazamakuru ry’iwabo muri Tanzania.

Biteganyijwe ko Ndikumana Katauti ashyingurwa ku isaha ya saa cyenda n’igice[15h30] mu irimbi ry’i Nyamirambo ahitwa mu Gatare.

Oprah yageze i Kigali

Ndikumana Hamad Katauti wamamaye muri ruhago mu Rwanda yari aherutse kubwira Radio Rwanda ko afite urwibutso rukomeye ku mugore we Oprah wamaze gutandukana nawe , ngo mu gitondo yibuka ko yajyaga ahabwa icyayi n’umugore we akiri mu buriri.

Muri Gashyantare 2017 nibwo Katauti yemeje ko yatandukanye burundu n’umugore we Irene Uwoya[Oprah], inkuru y’isenyuka ry’uru rugo yaherukaga kumvikana muri Nyakanga 2016.

Kuwa gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017, katauti yahamije ko hari ibitibagira yasigaranye nyuma yo gutandukana n’umugore we. Katauti yagize ati “Ibyo ntazapfa nibagiwe ni nk’ukuntu yamfataga buri gitondo; yanzaniraga icyayi nyiryamye hanyuma akambyutsa, mbese icyayi nagifatiraga mu buriri [Mu gitanda].Ni kimwe mu bintu ntazapfa nibagiwe uwari umugore wanjye yakundaga kunkorera.”