Print

Pasiteri ugaburira abakirisitu ibinyenzi n’indabyo yateye abantu ubwoba

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 November 2017 Yasuwe: 2051

Pasiteri w’Itorero rya The End Times Disciples Ministries, Penuel Mnguni, akomeje guteza urujijo mu baturage ba Afurika y’Epfo bibaza ukuntu agaburira abakirisitu ibisimba n’ibyatsi bitandukanye.

Abantu batangiye kumwibazaho nyuma y’uko akoreye ivugabutumwa mu Ntara imwe yo muri Africa y’Epfo.Ngo nyuma yo gusoma ijambo ry’Imana yatangiye kumvisha abari aho ko nta kintu na kimwe baba baramutse bemeye kurya ibinyenzi(udusimba twitwa uko) n’indabo z’ibiti.

Yababwiye ko Imana ishobora kurinda uwizeye kandi ko Imana ifite imbaraga zihambaye.Kuya 03 Ugushyingo uyu mwaka nabwo ubwo bari mu materaniro yabwiye abakirisitu ko bashora kurya no kunywa uburozi ntihagire icyo baba.

Umutangabuhamya waganiriye n’ikinyamakuru National Mirror wari mu rusengero yatangaje ko Pasiteri yabijeje ko ntacyo bashobora kuba banyweye uburozi mu gihe cyose babikora bizeye gukizwa n’Imana.

Ngo yabumvishije y’uko baramutse bariye ururabo ruriho amarozi bizeye Imana ntacyo baba.Umwe mu bari aho yasabye Pasiteri kumuha akarya kuri urwo rurabo ruriho uburozi ntiyapfa ubundi yongera kumusaba y’uko yarumuha akarumara rwose.

Apostle Tompane agaburira abayoboke b’idini rye inzoka, ibinyenzi, imisatsi y’abantu, indabo,…yishyingikirije umurongo wa Bibiliya ugaraga mu Baroma, igice cya 14, uvuga ko umuntu ufite ukwizera ntacyo atakora.

Kugeza ubu, Inteko ishinga amategeko yo muri iki gihugu cya Afirika y’Epfo yahawe akazi na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kubungabunga no guteza imbere umuco muri Africa y’Epfo (CRL Rights Commision) ko kugenzura byimbitse ibiri kubera muri uru rusengero.

Umupasiteri agaburira inzoka, ibinyenzi, indabyo, ndetse n’imisatsi y’abantu abakirisitu be


Comments

rukundo 17 November 2017

ibinyenzi cg INYENZI tubwire neza man