Print

Meya wa Nyamagabe n’abandi bayobozi batanu batawe muri yombi(yavuguruwe)

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 November 2017 Yasuwe: 5533

UMURYANGO wamenye amakuru yizewe ko Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert n’ uwigeze kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ aka karere Jean Pierre wari uherutse kwegura umwaka ushize batawe muri yombi.

Mugisha Philbert ayoboye manda ya kabiri. Ni meya wa Nyamagabe kuva muri 2010. Mbere yo kuba Meya yabanje kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge.Mugisha Philbert akaba afunganywe n’abandi bayobozi batanu barimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Nshimiyimana Jean Pierre,

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere ka Nyamagabe Jean Pierre Nshimiyimana yasezeye aka kazi ku mpamvu ze bwite mu mpera za 2016.

UMURYANGO wagerageje kuvugana n’ Umuvugi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi ngo twumve icyo aba bagabo bafungiye yirinda kugira icyo adutangariza.

Ntabwo biradushobokera kuvugana n’ Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’ igihugu ACP Theos Badege.


Comments

Magendo 17 November 2017

Mwatubwira ugira uruhare mugushyira ababantu mu butegetsi? Niho ikibazo kiri.