Print

Tour du Rwanda: Uwizeyimana Bonaventure niwe wegukanye agace ka 5

Yanditwe na: 17 November 2017 Yasuwe: 559

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hakomeje agace ka 5 ka Tour du Rwanda aho abasiganwa bahagurutse mu mugi wa Nyamata bagana i Rwamagana ku ntera y’ibirometero 93 aho uwakegukanye aka gace ari Umunyarwanda Uwizeyimana Bonaventure.

Uyu munsi abasiganwa bahagurutse ari 63,nyuma y’aho ku munsi w’ejo abakinnyi batanu (5) basezeye mu isiganwa biganjemo abakinnyi bo mu ikipe yo muri Dukla yo muri Slovakia.

Isiganwa ryatangiye ku I saa 10h30 maze abasore nka Van Engellen Adne ,Holler Nikodemus ,Lagab Azzedine bari mu gikundi cy’abantu bacomotse mu bandi barayobora cyane kugeza ubwo bageze mu karere ka Rwamagana aho bagombaga kuzenguruka inshuro 2.

Ubwo isiganwa ryari rigeze hagati, nibwo humvikanye inkuru ibabaje ko umunyarwanda Nizeyimana Alexis wakiniraga Benediction yikuye mu irushanwa kubera umunaniro.

Ubwo bari bageze I Rwamagana habaye guhangana gukomeye ku basore b’abahanga mu gutambika maze abifashijwemo na Gasore Hategeka, Bonaventure Uwizeyimana ukinira ikipe ya Benediction y’I Rubavu acomoka muri bagenzi be ahita yegukana agace ke ka mbere muri Tour du Rwanda assize abandi amasegonda 5.

Areruya Joseph yahagereye rimwe n’abandi bakinnyi bose bityo nta cyigeze gihinduka ku rutonde rusange aracyafite umwenda w’umuhondo aho asiga Eyob Metkel amasegonda 38.

Uko bakurikiranye
1. Bonaventure Uwizeyimana: 2:16’28”
2. Hamza Yacine: 2:16’30”
3. Avila Edwin: 2:16’30”
4. Debretsion Aron: 2:16’30”
5. Ukiniwabo Rene Jean Paul: 2:16’30”
6. Areruya Joseph: 2:16’30”
7. Eyob Metkel: 2:16’30”