Print

Bishop Rugagi yatangije televiziyo ahabwa miliyoni zirenga 3

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 November 2017 Yasuwe: 4605

Umushumba w’ itorero Abacunguwe umaze kwamamara mu Rwanda kubera gukoreshwa n’ Imana ibitangaza kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2017 yatangije televiziyo ya mbere y’ ivugabutumwa mu Rwanda ahabwa 3 400 000 y’ amanyarwanda.

Aya mafaranga yitanzwe n’ abakirisitu biganjemo abapasiteri n’ aba bishop bo mu madini atandukanye bari bitabiriye igiterane cyo gutangiza ku mugaragaro TV7 miracles channel y’ itorero Redeemed gospel Church.

Apôtre Munezero Alice Mignone uyobora Women Foundation Ministries niwe wabimburiye abandi atanga. Yitanze ibihumbi 500.

Bishop Innocent Rugagi yashimye Imana ko amaze umwaka atarajya gushyingura umukirisito w’ itorero rye Abacunguwe.

Bishop Rugagi yabwiye abitabiriye igiterane cyo gufungura kumugaragaro iyi televiziyo ko Umupolisi mukuru ko yamubajije niba agiye kujya azura abantu.

Ngo yaramusubije ati “Imfushe nonaha urebe ko ibyo mvuga atari ukuri” Ngo icyo gihe yari kumwe n’ umurimbyi Patient Bizimana bose bahise baturika baraseka.

Bishop Rugagi Innocent yavuze ko u Rwanda rufite umushumba mukuru ariwe Perezida Kagame.

Apôtre Munezero Alice Mignone uyobora Women Foundation Ministries yigishije ijambo ry’ Imana avuga ko Abanyarwanda bafite igihugu cyiza.

Yagize ati “Dufite igihugu kiza, dufite igihugu gitinya Imana. Muri Afurika u Rwanda nicyo gihugu kikiri vierge”

Iki giterane cyari kigamije gutangiza TV7 Miracle channel no gusoza amasengesho y’ iminsi 120.


Comments

umukristo 28 November 2017

ngo ninde mushumba mukuru?
ubwo kristo yaba ariki?


Gatera 20 November 2017

Hashize igihe Bishop Rugagi avuga ko azazura abantu.Ndetse yavuze ko azajya muli Morgues za CHK na FAISAL akazura abantu.Kuki se atabikora?Impamvu nta yindi,nuko atabishobora.Ibyo pastors bavuga ngo bakora ibitangaza,bitandukanye n’ibyo Yesu n’abigishwa be bakoraga.Bazuraga abantu ndetse bagakiza abaremaye babaga bazwi n’umujyi wose.Urugero,nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 8:7,8,Petero yakijije abamugaye benshi mu mujyi wa Samaria,ku buryo umujyi wose wishimye.Kandi babikoreraga ubuntu,wabaha amafaranga bakakubwira ngo "pfana nayo mafaranga yawe".Byisomere muli Ibyakozwe 8:18-20.Aba biyita abakozi b’imana,ni ifaranga baba bishakira gusa.Abo bavuga ko bakiza,ni abantu baba batazwi mu mujyi.Ndetse bamwe babavamo,bakavuga ko babahaye amafaranga ngo baze bigize abarwayi.Namwe mujye mwibaza ukuntu nta muntu numwe waremaye tuzi muli Kigali pastors bakijije.Kandi barahuzuye.