Print

Uganda: Umukozi wa Minisiteri y’ amazi yarapfuye umubiri we wangirikira mu nzu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 November 2017 Yasuwe: 1916

Abatuye Katooro, Entebbe mu mugi wa Kampala, mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa Mbere tariki 20 bishwe n’ agahinda kubera umuturanyi wabo Regina Nassali wapfuye umubiri we ukangirikira mu nzu.

Nassali wari ufite imyaka 47 y’ amavuko yari yakoraga isuku mu biro bya Minisiteri y’ amazi ya Uganda akabifatanya no gucuruza gacugwa mu isoko rya Kitooro.

Resty Nakimbugwe wakoranaga na nyakwigendera yabwiye itangazamakuru ryo muri Uganda ko nyakwigendera yaherukaga kumubona ku wa Gatanu w’ icyumweru gishize.

Dail monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko icyateye urupfu rwa Nassali kitaramenyekana, gusa ngo polisi ya Uganda yatangiye iperereza.

Ubuyobozi bwa Polisi ya Uganda sitasiyo ya Kitooro bwasabye abaturage kujya bavugana bakanabazanya amakuru.

Ibi bibaye mu gihe ku cyumweru tariki 19 Ugushyingo hari undi murambo w’ uwitwa Elvis Mukiibi bikekwa ko yari afite imyaka 20 y’ amavuko watoraguwe, birakweka ko Elvis yaba yaba yarishwe no kumira nkeri. Iyi mirambo yombi yajyanywe ku bitaro bya Mulago.