Print

Yarushinze n’ umukecuru w’ imyaka 91 ngo adacikiriza amashuri ntibyamuhira

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 November 2017 Yasuwe: 3819

Mauricio Ossola , umusore w’ imyaka 25 y’ amavuko wo mu gihugu cya Argetine yashakanye n’ umukecuru witwa Yolanda w’imyaka 91 kugira napfa age afata amafaranga y’ imperekeza(pansion) ariko nyuma haboneka ababyitambika.

Nk’ uko ikinyamakuru The Mirror cyabitangaje hari hashize imyaka 8 ababyeyi b’ uyu musore batandukanye bituma we na nyima bahura n’ ikibazo cy’ ubukene.

Uyu musore yabanaga na nyina ndetse n’ uyu mukecuru mu nzu imwe.

Uyu musore ngo yegereye uyu mukecuru amubwira ko afite ikibazo gikomeye cyo kuba agiye gucikiriza amashuri kubera kubura amafaranga y’ ishuri ry’ amategeko yigamo.

Ati “Ababyeyi banjye bamaze gutandukana nabwiye Yolanda nti urabona ngiye guciririza amashuri…ibibazo nibyo byatumye musaba ko ambera umugore arabinyemerera”

Uyu musore avuga ko uyu mukecuru yamubwiye ati “Reka ngufashe, kuko unyitaho ni wowe unjyana kwa muganga iyo narwaye, unyitaho mu bibazo bya buri munsi”

Nk’ uko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza ngo Yolanda amaze gupfa Mauricio yagiye ku kigo gitanga imperekereza, amafaranga banga kuyamuha bamubwira ko batazi neza niba yari umugabo wa Yolanda cyane ko abavandimwe ba Yolanda babwiye icyo kigo ko ibyo gushakana kwa Yolanda na Mauricio ntacyo babiziho.