Print

Nzamwita De Gaulle n’umunyamabanga mukuru we bongeye guterana amagambo

Yanditwe na: 24 November 2017 Yasuwe: 514

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De Gaulle yongeye guterana amagambo n’umunyamabanga we Uwamahoro Tharcille Latifah ubwo yamuhatiraga kujya mu kiruhuko mbere y’uko amatora ateganyijwe tariki 30 Ukuboza 2017 agera,nawe amubwira ko ntaho azajya.

Aba bombi baherukaga guterana amagambo ubwo uyu munyamabanga wa FERWAFA yatangazaga ko Nzamwita amujujubya mu kazi ke ibintu byasakaye mu bitangazamakuru bitandukakanye.

Nkuko amakuru dukesha igihe abitangaza,uyu muyobozi wa FERWAFA uri hafi gucyura igihe,yasabye Uwamahoro gufata ikiruhuko mbere y’uko amatora aba, abitera utwatsi nk’uko bigaragara mu mabaruwa aba bombi bandikiranye dukesha IGIHE.

Muri aya mabaruwa 2,Nzamwita yandikiraga Uwamahoro amubwira ko agomba gufata ikiruhuko cy’umwaka wa 2017 cy’iminsi 23 undi nawe akamubwira ko ntacyo azafata mu gihe atararangiza inshingano yahawe n’inteko rusange.

Benshi bakomeje kwibaza impamvu Nzamwita Vincent De Gaulle ahatiriza umunyamabanga we gufata ikiruhuko mbere y’uko amatora agera ndetse n’impamvu atumvikana n’umunyamabanga we kandi ariwe wamwishyiriyeho.

Ibaruwa ya mbere De Gaulle yandikiye Uwamahoro

Ibaruwa ya kabiri Nzamwita De Gaulle yandikiye Uwamahoro

Ibaruwa Uwamahoro yanditse yanga ubusabe bwa De Gaulle