Print

Undi Mutaliyani yasazwe n’ibyishimo yiyambura imyenda imbere y’abafana(Amafoto)

Yanditwe na: 24 November 2017 Yasuwe: 1076

Umukinnyi Mattia Caldara ukina mu bwugarizi bw’ikipe ya Atlanta yo mu Butaliyani yasazwe n’ibyishimo ubwo ikipe ye yanyagiraga Everton ibitego 5-1 iyisanze ku kibuga cyayo Goodson Park mu mikino ya UEFA Europa League akuramo imyenda yose asigarana imyenda y’imbere gusa.

Uyu musore w’imyaka 23,akimara kumva ifirimbi ya nyuma y’umusifuzi yakuyemo imyenda irimo amasogisi,umupira,ikabutura kubera ibyishimo byo gutsinda imwe mu makipe akomeye yo mu Bwongereza ndetse ikipe ye ya Atlanta ihita igera mu mikino ya 1/16 cy’irangiza mu mikino ya Europa League.

Ku munsi wo ku wa Gatatu taliki ya 22 Ugushyingo 2017,nibwo undi mutaliyani Gianluigi Buffon urindira ikipe ya Juventus yakuyemo ikabutura ayinagira abafana none yakurikiwe n’uyu myugariro wa Atlanta FC.