Print

Seninga Innocent agiye kwitabaza FIFA kugira ngo imufashe kwishyuza Kiyovu Sports miliyoni 6

Yanditwe na: 24 November 2017 Yasuwe: 726

Umutoza w’ikipe ya Police FC seninga Innocent aratangaza ko agiye kujyana ikirego muri FIFA kugira ngo imufashe kwishyuza miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda bamwambuye ubwo yari umutoza wabo Kuva kuwa 25 Kanama 2015 kugeza kuwa 25 Kanama 2016 .

Uyu mutoza wasezerewe nabi mu ikipe ya Kiyovu Sports ashinjwa guta akazi akerekeza mu mahugurwa yo mu Budage,ibintu we atemeye akavuga ko yari yatse uruhushya yatangarije Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru ko agiye kujyana ikirego muri FIFA kugira ngo imwishyurize urucaca rwamwigirijeho nkana.

Seninga avuga ko nyuma yo kwirukanwa na Kiyovu Sports yagombaga kumwishyura imishahara y’amezi umunani yari asigaye ku masezerano y’umwaka bari bafitanye aho buri kwezi yishyurwaga ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Nitabaje FERWAFA mbereka uko ibintu bimeze. Byaje kuba ngombwa ko akanama gashinzwe imyitwarire gaterana basanga koko mfite ukuri. Bandikiye Kiyovu bayibwira ko ngomba kwishyurwa ariko hagiye gushira umwaka n’igice babibwiwe ariko mbona baranangiye. Niyo mpamvu rero ngomba kujya muri FIFA bakaba aribo bandenganura”.

Uyu mutoza yabwiye iki kinyamakuru ko yaganiriye n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwariho icyo gihe kugira ngo abagabanyirize amafaranga ndetse bemeranya ko bamwishyura miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda,none yarategereje amaso yaheze mu kirere.

Seninga yasabye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA kumwishyuriza aya mafaranga ndetse abereka amasezerano,nabo bandikira Kiyovu Sports ariko nta kirakorwa niyo mpamvu uyu mutoza agiye kwitabaza FIFA.