Print

Rayon Sports iri mu biganiro n’umutoza wigeze gutoza mu Rwanda

Yanditwe na: 24 November 2017 Yasuwe: 1426

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’uwahoze atoza ikipe ya Police FC umunya Serbia Goran Kopunovic ngo asimbure umutoza Karekezi Olivier uri mu maboko y’ubugenzacyaha kubera icyaha akurikiranyweho cyakoreshejwe Ikoranabuhanga n’itumanaho.

Mu kiganiro uyu mutoza yagiranye n’ikinyamakuru Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru,yagitangarije ko hari abayobozi ba Rayon Sports bavuganye nubwo batageze ku mwanzuro.

Yagize ati “Ni byo hari abantu bo muri Rayon Sports twavuganye. Kuri ubu turacyari mu biganiro dutegereje kureba ikizavamo”.

Kugeza ubu Karekezi aracyakurikiranwa n’ubugenzacyaha ariyo mpamvu abayobozi ba Rayon Sports bari kwisuganya kugira ngo barebe ko babona umutoza mukuru n’uwungirije mbere y’uko shampiyona isubukurwa.

Twagerageje guhamagara ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo tubabaze kuri aya makuru ntibafata telefoni zabo.