Print

AMAFOTO y’abana babiri baciwe ibiganza bazira kwiba ibigori

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 November 2017 Yasuwe: 4717

Mu gihugu cy’u Burundi muri Komini Itaba mu Intara ya Gitega; ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017, abana babiri baciwe ibiganza bashinjwa kwiba ibigori mu murima w’umuturage.

Ishavu akababaro n’agahinda n’ibyo baraye mu muryango w’aba bana nyuma y’aho abantu babonye ku mbuga nkoranyamaba za WhatsApp na facebook abana babiri, umwe w’imyaka 5 uwundi w’imyaka 9 baciwe ibiganza bazira kwiba ibigori.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, OP1 Nkurikiye Pierre, yemeje aya makuru avuga ko aba bana bafatiwe mu murima baca ibigori.Ngo abasore babiri bashinzwe kurinda uwo murima nibo babafashe bahita babaca ibiganza by’ibumoso bakoresheje icyuma n’umuhoro.

Aba basore babiri bahise batabwa muri yombi ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi muri Komini Itaba, intara ya Gitega.

Aba bana baciwe ibiganza, bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Kibuye, intara ya Gitega nk’uko BBC yabyanditse.
AMAFOTO:

Aba nibo bari bashinzwe kurinda uwo murima


Aba bana baciwe ibiganza by’ibumoso


Comments

dox 25 November 2017

Mbega ubugome