Print

Rooney yafashe icyemezo gikomeye kugira ngo ahangane n’igihano gikarishye yahawe n’umugore we

Yanditwe na: 26 November 2017 Yasuwe: 1652

Rutahizamu w’ikipe ya Everton Wayne Rooney uherutse gufatwa na Polisi yo mu mugi wa Liverpool atwaye imodoka yasinze ari kumwe n’umukobwa utari umugore we Coleen,yafashe umwanzuro wo gushinga akabari hafi yaho atuye mu rwego rwo guhangana n’igihano kitoroshye yahawe n’umugore we.

Uyu mugabo ufite abana 3 wasabitswe n’agasembuye, yafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho umugore we amubwiye ko atazongera kumureka ngo ajye hanze mu ijoro kubera kumukeka amababa no kwitwara nabi nyuma yo gusoma agatama.

Wayne Rooney wabiciye bigacika mu ikipe ya Manchester United,yahawe ibihano byo gukora imirimo ifite rubanda akamaro irimo gukora amasuku n’ibindi,yafashe icyemezo cyo kwiyorohereza gufata agatama aho yafashe umwanzuro wo gushyira akabari mu mu muturirwa arimo kubaka uzamutwara asaga miliyoni 10 z’amapawundi.

umugore wa Rooney witwa Coleen yamufatiye ibyemezo bikarishye

Rooney arifuza gushyira muri aka kabari ibyangombwa byose akenera iyo ari mu kabari kugira ngo azabashe kwifatanya n’inshuti ze ubwo azaba yamaze kugatangiza.

Rooney w’imyaka 32 n’umugore we Coleen Rooney baritegura kubyara umwana wa 4 cyane ko bafitanye abana 3.