Print

Ndagisha inama: Maranye imyaka 3 n ’umugabo ariko kureka inkumi byaramunaniye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 27 November 2017 Yasuwe: 3059

Hashize imyaka irenga ibiri nsezeranye n’ umugabo wanjye tukaba tumaze no kubyarana umwana umwe , mbere y’uko nsezerana n’umugabo wanjye twari tumaranye igihe kingana n’imyaka itatu, n’ubwo twabanye nari nzi neza ko agira ingeso imwe kandi yambangamiraga, gukunda abakobwa cyane.

Umugabo wanjye twabaga turi mu modoka anjyanye nko ku kazi ,tugiye gutembera cyangwa n’ahandi, hacaho nk’umukobwa mwiza ukabona avuye mu bye agahita ahinduka nkahita nkora ku buryo agaruka mubyo twarimo.

Mu minsi ishize namufashe yasohokanye n’umukobwa muto rwose , ariko yansabye ko ngomba kumufasha guhinduka muba hafi mu kazi, nsohokana nawe ,dutahana, ndetse no kuba turi kumwe n’umwana wacu. Ibyo byose narabikoze hashira igihe kingana n’igice cy’umwaka.

Nyuma yaho agatima kanze kuguma hamwe kuko nongeye nkamufata yanciye inyuma. Ibyo byanciye intege bishoboka cyane , tuganiriye ambwira ko ankunda by’ukuri kandi nkaba ntacyo njya mbura nakimwatse kandi ko uko nifuza kubaho nabyo mbibona .

Nyamara ibyo ntibihagije kuko kubona umugabo wawe arimo akorera abandi ibyo yagakwiye kugukorera nta mahoro biguha na gato.

Umugabo wanjye namusabye ko twatandukana kuko byamuha amahoro yo gukomeza gahunda ze zose yiberamo ntacyo yikanga , ariko yaranze ndetse ambwira ko naba nibeshye kandi ko umwana wacu byamugiraho ingaruka.


Comments

nkusi Florent 7 November 2020

Ndagisha Inama : Maranye n umugore imyaka 7 kumyaka 2 yambere ibintu byose byari amahoro ariko nyuma yaho Imyaka itanu irashyize ibitotsi byara muntwaye kuburyo kuva saa tatu aba asinziye kugeza saa kumi n ebyiri za mugitondo. Niyo abonetse neza ni nka kabiri mukwezi. Ndatekereza mubyumva neza. Kubera kubaho ndi nk umurinzi wumuntu wisinziriye nsigaye ntekereza ibintu Bibi kuburyo mutekereza nk umuntu unca inyuma . Iyo mbuze ibitotsi kumpamvu namwe mwunva ndabyuka nka saa yine kugera saa tanu n igice kandika igitabo njya nandika ndibaza nikirangiza bizagenda bite. Ese Koko ubu buzima bwahinduka Bute ngo bisubire nkuko byari mumyaka ya mbere 2 mubyukuri ndababaye mungire inama y icyo nakora Murakoze ku bwinama zanyu nziza zubaka imiryango


Truelove 18 December 2017

Mu byiza bigize urugo harimo: Abana , umugabo, urukundo rwe, umutungo w’urugo. Mu Rukundo narwo ubwarwo harimo byinshi: kukwitaho, gutunganya ishingano z’uburiri n’iz’urugo, kutaguca inyuma... Ibaze nawe usenye kubera aka konyine, ugahomba biriya byose. Waba Ufite ubwenge buke! Undi uzashaka uzabanza umubage urebe muri roho ye? Wowe se uzagumiraho? Ntabwo mwasezeranye kwihanganirana kugeza muvuye ku isi? Ayo ni amatsiko yo kureba mu bagore. Ihangane azabishira, komeza umube hafi.


Narcisse Bimenyima 28 November 2017

Uyu mudamu yihangane asengere umugabo we bizashyira.naho gutandukana uwo mwana n,umugabo baba abande?