Print

Abafana ba Nice babwiye umukinnyi wabakiniraga ko bazamwica

Yanditwe na: 30 November 2017 Yasuwe: 422

Myugariro wakiniraga Nice umwaka ushize witwa Dalbert ukomoka muri Brazil, yatangaje ko abafana bayo bamubwiye ko bifuza kumuca amaguru ndetse abandi bamubwira ko bazamwica.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru France Football,yagitangarije ko mbere y’uko ava muri Nice yerekeza muri Inter Milan yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abafana b’iyi kipe bamubwira ko bazamuca amaguru ndetse abandi bamubwira ko bifuza kumwica.

Yagize ati “Mu maso yabo nabaye umugambanyi.Mbere y’uko mva muri Nice nerekeza muri Inter Milan, nakiriye ubutumwa bwinshi buntera ubwoba.Bavuze ko bifuza kuzansha amaguru,abandi bambwira ko bifuza kunyica.Boherereje umugore wanjye ubutumwa bwinshi bwo kumutera ubwoba.Natewe ubwoba n’umujinya wabo.”

Aya magambo yayabwiwe n’abafana ba Nice,nyuma yo guhatiriza iyi kipe kumureka akerekeza muri Inter Milan kandi yari umwe mu bakinnyi yagenderagaho mu mwaka w’imikino ushize aho basoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’Ubufaransa Ligue 1.

Dalbert yatangaje ko yagiye muri Inter Milan mu rwego rwo kuzamura urwego rwe cyane ko yifuza kuzakinira ikipe ya Brazil.