Print

Yagotomeye uburozi mu rukiko mpuzamahanga

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 November 2017 Yasuwe: 1372

Slobodan Praljak umwe mu babaye mu buyobozi bw’igitugu bwa Bosnia, imwe muri za leta zari zigize icyahoze ari Repubulika ya Yugoslavia yapfiriye mu rukiko amaze kunywa uburozi.

Jenerali Praljak wayoboye bimwe mu bitero by’abaturage bo mu bwoko bwaba croate, yanyweye ubwo burozi ubwo abacamanza mu rukiko rw’ubujurire rw’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho Yugoslavia bari bamaze gushimangira igihano yahanishijwe cyo gufungwa imyaka 20.

Urukiko rwahise ruhagarika imirimo ubwo Praljak yari amaze kugotomera uburozi amaze gusomerwa n’urukiko.

Praljak w’imyaka 72 ari mu bantu batandatu baburanishwaga n’urwo rukiko rwashyizweho n’umuryango w’abibumbye baregwa ibyaha by’intambara.

Umucamanza mu rukiko amaze gutangaza icyemezo cy’urukiko, Praljak yumvikanye asakuza agira ati “Bacamanza, Slobodan Praljak ntabwo ari umunyabyaha. Ntabwo nemera icyemezo cyanyu.”

Praljak na bagenzi be urukiko rwari rwarabakatiye igihano cyo gufungwa imyaka 20 mu mwaka wa 2013. Icyo gihano n’icyo bajuriraga.

Urubanza rwa Praljak na bagenzi be nirwo rwari urwa nyuma uru rukiko rwagombaga kuburanisha mbere y’uko rufunga burundu mu ukuboza.

Kuva rushinzwe mu mwaka wa 1993, rwaburanishije imanza 161 ruhamya ibyaha abagera kuri 90.

Ijwi ry’Amerika