Print

Uganda: Umwana wiga mu mashuri abanza afungiye gusambanya inka

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 November 2017 Yasuwe: 1239

Polisi yo mu Karere ka Kibuku mu Burasirazuba bwa Uganda yataye muri yombi umunyeshuri wiga mu mashuri abanza w’imyaka 17 y’amavuko ukurikiranyweho gusambanya inka.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Bukedi ASP Sowali Kamulya yabwiye Chimpreports ducyesha iyi nkuru ko uyu mwana w’umuhungu kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisiya Kibuku.

Francis Sisye ushinjwa gusambanya inka yigaga mu kigo cy’amashuri abanza cya Nambiri akaba avuka mu gace ka Kagumu mu Karere ka Kibuku.

Umutangabuhamya witwa Umar Kaligo yatangaje ko Sisye mbere y’uko asambanya iyi nka yabanje kuyiboha.Yagize ati “Mbere y’uko akora icyo gikorwa yabanje kuyiboha hanyuma atangira kuyisambanya.”

Ngo muri urwo rwuri harimo inka ebyiri ariko ahitamo imwe aba ariyo asambanya.

Mu gitabo cy’amategeko cya Uganda, hari agace kamwe k’ingingo ya 145 ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gusambanya itungo afungwa ubuzima bwe bwose.


Comments

Narcisse Bimenyimana 30 November 2017

Bamusengere!cg yari yatewe na satani?