Print

Bakame yatangaje intego Amavubi ajyanye mu mikino ya CECAFA

Yanditwe na: 1 December 2017 Yasuwe: 260

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba na kapiteni wayo, Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatangaje ko Amavubi ajyanye inyota yo kwegukana iki gikombe nyuma y’imyaka ishize u Rwanda rutagitwara.

Uyu kapiteni w’abakinnyi bakina imbere mu gihugu,yabwiye abanyamakuru ko nta kintu kimubabaza nko kuba bakunda kugera ku mukino wa nyuma ntibabashe gutwara iki gikombe aho yatangaje ko kuri iyi nshuro bajyanye intego yo kucyegukana.

Yagize ati “Ni imikino twiteguye neza kandi hari ibyo twakoze nk’abanywarwanda niyo mpamvu tugomba gukomeza kwitwara neza kuri buri mukino muri CECAFA.Turifuza kwitwara neza byanze bikunze kandi twizeye neza ko tuzazamura ibendera ry’u Rwanda mu gihugu cya Kenya.

Bakame yavuze ko ahorana intimba yo kuba ataratwara CECAFA mu ikipe y’igihugu nubwo afite iya ama clubs yatwaye muri APR FC no muri ATRACO aho yavuze ko haba hari ikibura biteguye gukosora.

Yagize atI “Intimba ndayihorana kuko ni kenshi twageze ku mukino wa nyuma ntitubashe gutwara igikombe,ariko nicyo imyitozo iberaho n’ugukosora amakosa yabaye kandi nizeye ko njye na bagenzi banjye tuzabyitwaramo neza.”

Bakame yatangaje ko batagiye muri CECAFA mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN ahubwo bagiye gushaka igikombe cya CECAFA u Rwanda rufite inshuro 1 gusa mu mwaka wa 1999.

Amavubi arahaguruka uyu munsi nimugoroba yerekeza muri Kenya aho azatangira imikino ya CECAFA ku cyumweru taliki ya 03 Ukuboza 2017 aho azakina na Kenya,mu mukino uzabera kuri stade yo mu mugi wa Kakamega.