Print

Yakase igitsina cy’umuhungu we ngo arirukana ubukene

Yanditwe na: Ingabire M. Grace 1 December 2017 Yasuwe: 1417

Umugabo w’imyaka 39 y’amavuko wo mu gihugu cy’Ubuhinde yatawe muri yombi azira gukata ubugabo bw’umuhungu we w’imfura ngo arirukana ubukene bwugarije umuryango we.

Ikinyamakuru Hindu Times kivuga ko uyu mugabo witwa Gopal Patal Ram nyuma yo kwibasirwa n’ubukene yagannye abavuzi gakondo ngo amenye impamvu itera ubukene,bamutegeka gufata umuhungu we w’imfura ufite imyaka 13 y’amavuko akamuca igitsina cye hanyuma agasezerera ubukene bwari bwarabaye karande mu muryango.

Gopal Patal Ram mu kiganiro n’itangazamakuru yahakanye kumugaragaro ko atakoze icyo gikorwa ahubwo yabitegetswe n’umuvuzi gakondo ariwe mupfumu ubwo yajyaga kumugisha inama.

Hindu Times kandi ikomeza ivuga ko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bisanzwe bikorwa mu Buhinde. Mu gihugu nka Baloda Bazardore ngo mu myemerere yabo ari ngombwa ko umwana w’imfura atangwaho igitambo.
Uretse ko atari mu Buhinde gusa ibi bikorwa byo gutanga abana b’imfura nk’ ibitambo biri, kuko bivugwa no mu gihugu cya Uganda.



Uyu muhinde nyuma yo gukata igitsina cy’ umwana we w’ imfura yahise atabwa muri yombi na polisi y’ Ubuhinde