Print

Yataye umugabo we n’abana icyenda yisangira uwo bahuriye kuri Facebook (Amafoto)

Yanditwe na: 2 December 2017 Yasuwe: 3272

Umugore w’imyaka 44 w’Umwongereza witwa Heidi Hepworth yiyemeje gusiga umugabo we n’abana be 9 asanga umugabo w’umunya Gambia witwa Salieu Jallow nyuma y’amezi make bari bamaze baganira kuri Facebook.

Uyu mugore urusha uyu mugabo we mushya imyaka 12 yatunguye benshi ubwo yavugaga ko ntacyo yicuza gusiga umugabo we bari bamaranye imyaka 23 ndetse bafitanye abana 9,akisangira umunya Gambia ndetse yemeza ko yifuza kumarana nawe imyaka asigaje kuri iyi si.

Aya makuru yamenyekanye bitewe n’umugabo w’uyu mugore witwa Andy wagiye kurega uyu mugore kuri polisi nyuma y’aho yari yafashe urugendo rwerekeza muri Afurika gusura uyu mukunzi we mushya ndetse amarana nawe igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Uyu mugore Heidi yabwiye The Sun dukesha iyi nkuru ko afitiye urukundo Salieu ndetse yakurikiye icyo umutima we ushaka aho yanenze abakomeza kumushinja ko nta rukundo rwa kibyeyi afite.

Yagize ati “Byarangoye gusiga abana banjye ariko ntabwo bari kujyana nanjye nta yandi mahitamo nari mfite.Ibivugwa ko nataye abana banjye ntabwo aribyo kuko buri joro turaganira kandi barishimye cyane.Nari maze igihe mu gahinda none nabonye umuntu unyumva kandi nifuza kumarana nawe igihe nsigaje ku isi.


Uyu mugore yabwiye iki kinyamakuru ko yari amaze iminsi ababazwa n’umugabo we Andy ndetse ariko nyuma yo guhurira na Salieu kuri Facebook babaye inshuti kandi barifuza kubana.

Yagize ati “Andy twari tumaze imyaka ibiri tutavugana ndetse tutarara ku buriri bumwe.Ikintu yambwiraga gusa kwari uguteka icyayi.Umunsi umwe namwatse telefoni ye kubera ko hari nimero nashakaga yari afite, ndebye mu butumwa yakiraga nsanga huzuyemo ubwo yohererejwe n’abandi bagore.

Mu kwezi kwa kabiri natangiye kuganira na Salieu kuri Facebook ubwo yari amaze kunyaka ubushuti.Mu ntangiriro twaganiraga uko ubuzima bumeze n’ibyo dukunda.Ubwo twari tumaze kumenyerana,natangiye kumubwira ibibi byo gushyingirwa ndetse nawe yahoraga yiteguye kunyumva,kugeza ubwo natangiye kumwiyumvamo."

Uyu Heidi yasuye Salieu muri Gambia mu mpera z’ukwezi kwa cumi ndetse aba bombi bahise bahuza urugwiro aho bahise bapanga ibyo kwibanira.

Uyu Salieu nawe afite abana 3 ndetse Heidi yavuze ko yiteguye kubafata nk’abana be naramuka akoze ubukwe n’uyu mugabo mushya.