Print

Umusifuzi wasifuriye nabi Mukura VS yahagaritswe

Yanditwe na: 2 December 2017 Yasuwe: 1283

Umusifuzi Ngabonziza Dieudonne wayoboye umukino wa Mukura VS na Miroplast FC ku munsi wa karindwi wa Azam Rwanda Premier League yahagaritswe by’agateganyo nyuma yo kwitwara nabi muri uyu mukino.

Uyu musifuzi yahaye Miroplast penaliti itari yo mu minota ya nyuma bituma amakipe yombi anganya ibitego 2-2,aho byateje akavuyo ndetse abafana ba Mukura bari bariye karungu biroha mu kibuga umukino urangiye bashaka gukubita umusifuzi polisi irahagoboka.

Itangazo rigaragara ku rubuga rwa Internet rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rivuga ko Ngabonziza Dieudonne yahagaritswe amezi atatu uhereye ku itariki ya mbere Ukuboza, iki cyemezo kikaba cyafashwe nyuma y’ubusabe bwa Komisiyo ishinzwe abasifuzi yagenzuye imyitwarire ye muri uwo mukino.

Uyu musifuzi nubwo yahagaritswe ,ntacyo bizahindura kuri uyu mukino nkuko iri tangazo rya FERWAFA