Print

Karekezi Olivier yashenguwe n’intimba ubwo yasuraga imva ya Katauti

Yanditwe na: 4 December 2017 Yasuwe: 2123

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yashenguwe n’intimba ubwo yari ageze ahashyinguwe inshuti ye magara Ndikumana Hamad uzwi nka Katauti wari umwungirije mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu mutoza utaragize amahirwe yo gushyingura Katauti bitewe n’uko yafashwe n’inzego z’ubugenzacyaha ku munsi nyir’izina w’urupfu rwe,yafashe umwanya ajya gusura imva y’ inshuti ye magara bakinanye igihe kirekire mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse bayifasha kugera mu mikino ya CAN 2004 ku nshuro ya mbere ari nayo rukumbi u Rwanda rumaze kwitabira.

Karekezi yari amaze iminsi 17 mu maboko y’ubugenzacyaha aho yarekuwe ku wa Gatandatu taliki ya 02 Ukuboza 2017 ,none nta kindi ahise akora uretse kwerekeza aho mugenzi we basangiye akabisi n’agahiye ashyinguye.

Karekezi niwe wasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kuzana Katauti ubwo bwamusabaga kuza kubabera umutoza mukuru wo gusimbura Masudi Djuma wabasezeye nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona