Print

Umusaza yasezeranye n’umukecuru atinya gupfa adakoze ubukwe-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 December 2017 Yasuwe: 3760

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Ukuboza 2017 Isaac Anyar w’imyaka 94 y’amavuko yemeje isi ko atakererewe mu gusezerana n’umukunzi we, Eunice Atoo w’imyaka 90 y’amavuko.

Daily Monitor yandikirwa muri Uganda iravuga ko uyu mucekuru n’umusaza bakoze umuhango gakondo mu 1947 bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore we.

Aba bombi bahamije isezerano ryabo imbere y’Imana, mu itorero “Onegwok Christ Church” riherereye mu gace ka Oyam.

Umukobwa wabo Hellen Olia, yatangaje koi se yari ahangayitse bitewe n’uko yumva agiye gupfa adasezeranye n’umukunzi we.Ati “Hashize ibyumweru bitatu papa ampamagaye ambwira ko afite ubwoba bw’uko agiye gupfa adahamije isezerano n’umukunzi we.”

Uyu mukobwa akimara kumva agahinda ku umubyeyi we yari afite yahise yiyemeza gutegura ubukwe bwatwaye asaga miliyoni 5 z’amashilingi.

Uyu musaza yambaye ikote ry’umukara na karuvati yahawe n’umuhungu we mu gihe umukecuru yambaye imyenda y’abageni n’ivara.Uyu muryango wabyaye abana batandatu ariko bane ntibo bakiriho.