Print

Minisitiri Kaboneka ategetse ko Perezida w’ amakusanyirizo y’ ibirayi atabwa muri yombi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 December 2017 Yasuwe: 9694

Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu umwe mu ba minisitiri batatu bateraniye I Musanze mu nama igamije gushakira umuti ibibazo biri mu makusanyirizo y’ ibirayi yatetse ko Perezida w’ amakusanyirizo y’ ibirayi I Musanze atabwa muri yombi polisi ihita ibikora.

Uwatawe muri yombi yitwa Serucagu akaba yatawe muri yombi kubera ko amakusanyirizo y’ ibirayi ahenda abaturage.

Mbere y’uko atabwa muri yombi, Serucagu yabanje kubwira imbaga y’abahinzi barenga 500 hamwe n’abamisitiri ko amafaranga amakusanyirizo akata abahinzi akoreshwa mu kugura imifuka bipfunyikwamo kugira ngo byoherezwe hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Nk’ uko Izubarirashe dukesha iyi nkuru ryabitangaje perezida w’abahinzi b’ibirayi mu Mugi wa Kigali yahise avuguruza Serucagu ashimangira ko imifuka abacuruzi bayigurishiriza bityo ko ibivugwa na Serucagu ari “ibinyoma”.

Serucagu kandi agaragaweho guhenda abahinzi b’ibirayi aho abakata amafaranga ariko yageza ibirayi mu Mujyi wa Kigali akabigurisha ku giciro kiri hejuru.

Ibi bibaye nyuma y’ uko mu minsi ishize Minisitiri w’ Intebe Dr Ngirente yasuye intara y’ amajyaruguru by’ umwihariko amakusanyirizo y’ ibirayi agasanga harimo ibibazo, agasaba Minisitiri w’ ubucuruzi n’ inganda gukurikirana ibyo bibazo bigakemurwa.


Comments

11 December 2017

#UBUDASA bw’Abanyarwanda


Shema 8 December 2017

Umuntu wese (Minisitiri, umuyobozi,umuturage) yemerewe guha Police amakuru nayo ikareba igikwiye ko imufunga cg akurikiranwa arihanze


kamaliza 7 December 2017

Ministre afunga umuntu gute ? Mu mategeko ntibibaho k ministre aca urubanza cg ngo ategeke gufunga umuntu. Muzamenya kubahiriza amategeko ryari ? Abo uyu wafunzwe yarenganije bagombaga gutanga ikirego, maze inzego z ubutabera zikagikurikirana.


[email protected] 7 December 2017

yamategeko yacu tutubahiriza minista afunga umunu ate yasimbuye police cg urukiko muzatumenyesheko umuyobozi wese yemerewe gufunga umuturajye


fkaa 7 December 2017

hahha hahaa umva yamategeko yacu tujya tuvuga minista afunga umunu ate?niwe usimbuye police cg urukiko ahaaaa