Print

Umukinnyi yakoze amahano ubwo ikipe ye yishimiraga igikombe (amafoto)

Yanditwe na: 7 December 2017 Yasuwe: 1868

Umukinnyi witwa Aleksander Melgalvis Andreassen ukinira ikipe ya Lillestrom yo muri Norvege yakoze amahano ubwo bishimiraga igikombe cy’igihugu batwaye ubwo yakuragamo imyenda yose imbere y’abantu benshi bari bitabiriye uyu muhango maze agahisha imyanya ye y’ibanga mu gikombe batwaye.

Uyu myugariro yasazwe n’ibyishimo cyane nyuma yo kubona ikipe ye yegukanye igikombe cyane ko yari imaze imyaka 10 idatwara igikombe bikarangira itwaye igikombe cy’igihugu yambara ubusa buri buri imbere y’abantu.

Uyu musore w’imyaka 28,yabikoze ubwo bari mu mutambagiro wo kwerekana iki gihembo iyi kipe yatwaye ku cyumweru ubwo yatsindaga Sarpsborg ibitego 3-2 mu gikombe cy’igihugu cya Norvege (Norway Cup).

Ubwo ibi byabaga,uyu musore yahise anengwa n’abafana ndetse n’abakinnyi bagenzi be niko gufata igikombe batwaye agikinga ku myaka ye y’ibanga ibintu byateje uruturuntu mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku isi.