Print

Congo: Inyeshyamba zivuganye abasirikare ba Loni 14

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 December 2017 Yasuwe: 1502

Abasirikare 14 mu bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(Monusco), baguye mu gitero bagabweho n’inyeshyamba za ADF muri Kivu y’Amajyaruguru, abandi 53 barakomereka.

Muri iki gitero hapfuye n’abandi basirikare batanu bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Itangazo rya Monusco rivuga ko inyeshyamba zakigabye ku ngabo zari mu bikorwa mu gace ka Semuliki muri Beni ku wa Kane nimugoroba.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko iki gitero ari cyo cya mbere kibi mu bigabwe ku ngabo za Loni.

Yoherereje ubutumwa bw’akababaro Tanzania ari cyo gihugu abapfuye bakomokagamo.

Umuyobozi wa Monusco, Maman Sidikou, yagize ati “Ndamagana nivuye inyuma iki gitero cyambuye ubuzima ingabo za Loni n’iza FARDC.”

Monusco ifite ingabo zigera ku bihumbi 18,000 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Congo Kinshasa imaze igihe yibasiwe n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro irwanira muri iki gihugu cyane cyane uduce tugwiriyemo amabuye y’agaciro ishaka kutwigarurira.

Muri iki cyumweru imiryango nterankunga yatangaje ko umutekano muke muri RDC yatumye abaturage bagera kuri miliyoni 1,7 bava mu byabo muri uyu mwaka.