Print

Bashunga wakiniraga Rayon Sports yarushinze (Amafoto)

Yanditwe na: 10 December 2017 Yasuwe: 2337

Umunyezamu Bashunga Abouba wakiniraga ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize yarushinje ku munsi w’ejo taliki ya 09 Ukuboza 2017, n’umukunzi we Cyuzuzo Djamila bari bamaze imyaka igera kuri 5 bakundana.

Uyu munyezamu wasinyiye amakipe 2 Rayon Sports na Musanze FC bikamuviramo guhagarikwa, yaraye arushinze na Djamira imbere y’imiryango n’inshuti.

Bamwe mu bakinnyi batandukanye biganjemo abakinira Rayon Sportsbitabiriye ubu bukwe ndetse rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb yari mu bamwambariye.

Bashunga yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Gicumbi FC na Rayon Sports aho yabashije kwegukana igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona mu myaka 2 iheruka ari kumwe na Rayon Sports.







Amafoto:IGIHE