Print

Uganda : 85 % ntibashaka ko Museveni azongera kwiyamamaza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 December 2017 Yasuwe: 987

Ubushakashatsi bwakozwe n’ imiryango itari iya Leta ikorera muri Uganda bwagaragaje ko Abanya Uganda 85% badashyigikiye ivugururwa ry’ ingingo ivuga imyaka y’ ubukure Perezida wa Uganda adakwiye kurenza akiri ku butegetsi.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku baturage 50,429 barimo abagore 22,926 n’ abagabo 27,503.

Ibyavuye mu bushakashatsi byatangarijwe I Kampala ku wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2017. Abatuye mu burasirazuba bwa Uganda 95% bagaragaje ko badashyigikiye ko imyaka y’ ubukure Perezida wa Uganda adakwiye kurenza akiri ku butegetsi ivugururwa, mu majyaruguru ababyanze ko ivugururwa ni 86% mu burengerazuba ababyanze ni 76 % . Mu gace ka Buganda niho hagaragaye abaturage benshi badashyigikiye ivugururwa ry’ imyaka y’ amavuko ntarengwa igenewe Perezida wa Uganda 66%.

Muri rusange abaturage bose badashaka ko imyaka ntarengwa y’ amavuko Perezida wa Uganda adakwiye kurenza ivugururwa ni 85%.

Itegeko nshinga rya Uganda mu ngingo 102 agaka ka B ivuga ko Perezida wa Uganda agomba kuba arengeje imyaka 28 ariko atarengeje 75 y’ amavuko.

Umushinga wo kuvugurura iyi ngingo mu minsi ishize wateje impaka mu nteko ishinga amategeko, ndetse abadepite bashyigikiye ko Museveni aguma ku butegetsi bafatana mu mashatsi n’ abatabishyigikiye.

Abakurikira hafi politiki ya Uganda basanga ivugururwa ry’ iyi ngingo rigamije ko Perezida Museveni azongera kwiyamamaza muri manda itaha izatangira muri 2021.

Perezida Museveni w’imyaka 73 yagiye ku butegetsi mu 1986, manda ayoboye magingo aya yayitorewe muri 2015, bivuze ko azayirangiza agize imyaka 76. Itegeko nshinga ritavuguruwe ntabwo Perezida Museveni yazongera kwiyamamaza kuko muri 2021 azaba afite imyaka itamwemerera kwiyamamariza indi manda.