Print

Perezida Nkurunziza yatangiye gusobanurira Abarundi itegeko nshinga rishya

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 December 2017 Yasuwe: 284

Perezida w’ u Burundi yakomoje ku guhindura itegeko nshinga iki gihugu kigenderaho asaba abo bireba bose kwegera abaturage bakaribasobanurira uko riri.

Perezida PierreNkurunziza ntabwo yabwiye abaturage ingingo zizahinduka izo arizo gusa yababwiye ko izizahinduka ari izifite inenge.

Yongeraho ati "Ingingo zitazakorwaho ni izigize inkingi za demokrasi, amahoro n’umutekano, kurengera abatavugarumwe n’ ubutegetsi, ubwigenge, ibisabwa bimwe bimwe byo gukomeza ububasha inzego z’igihugu zihabwa n’ itegeko shingiro"

Perezida Nkurunziza yasabye abategetsi bose kuva mu biro bakegera abaturage bakabasobanurira iryo tegeko nshinga rishyashya. Abatavugarumwe n’ ubutegetsi bo abasaba gusobanurira abaturage iryo tegeko nshinga rishya aho kuribona nk’ intambamyi.

Umukuru w’igihugu cy’ u Burundi yasabye imiryango itari iya Leta gukora neza ibyo ishinzwe ariko itivanga muri politiki.

Nta ngingo n’ imwe yatunze urutoki muzigiye guhinduka, nta n’ ubwo yavuze ku ngengabihe yo gusobanurira abanyagihugu iryo tegeko nshinga rishya.

Biranugwanugwa ko mu ngingo zahinduwe harimo iziteganya manda n’ imyaka umukuru w’ igihugu yemerewe ndetse n’ iteganya umubare w’ abadepite bashinzwe kwemeza ingingo ziba zaganiriwemo mu nteko ishinga amategeko.


Comments

Kagina 16 December 2017

Nakomeze ayobore abarundi natwe banyarwanda bakomeze batuyobore, abagande M7 akomeze abayobore Kongo Kabila akomeze abayobore Afrika yibiyaga bigali Oyeeee.Uzamutera ibuye azabanze yirebe mu ndorerwamo.