Print

Bakatiwe igihano cy’urupfu bazira kwica umusore w’umukene watwaye umugeni

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 December 2017 Yasuwe: 414

Urukiko rwo mu majyepfo y’Ubuhinde rwaciriye urwo gupfa abantu batandatu, kubera kwica umusore bamuziza gutwara umugeni wo mu muryango uruta uwe.

Uwo mugabo avuka mu muryango bita Dalit, ari nawo bafata ko uri hasi mu miryango yose y’Abahindi.

Mu mwaka ushize, yishwe atemewe mu muhanda abantu babona, abamwishe barimo na se w’umukobwa bavuga ko bamuzizaga kubakuraho icyubahiro.

Umucamanza wo mu ntara ya Tamil Nadu, yahaye abamwishe agihano cyo gupfa.

Amashusho yafashwe n’ibyuma bifotora mu rwego rw’umutekano CCTV yanyujijwe kuri televiziyo zo mu Buhinde yerekana uwo mukobwa n’umuhungu bari gutembera mu muhanda usanzwe ugendamo abantu benshi mu mujyi witwa Udumalpet mu karere ka Tirupur igihe baterwaga n’abagabo batatu bari bafite intwaro.

Ifoto y’umukobwa wamenyekanye nka Kausalya, upfutse kubera ibikomere ari ku gitanda cye kiriho amaraso mu bitaro, yasakaye mu Buhinde.

BBC