Print

Mukaruliza wagizwe ambasaderi muri Zambia yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Mozambique

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 December 2017 Yasuwe: 564

Ambasaderi Monique Mukaruliza wahoze ari umuyobozi w’ umugi wa Kigali yashyikirije Perezida wa Mozambique impapuro zimwemerera guhararira u Rwanda muri iki gihugu.

Bibaye nyuma y’ amezi arenga 10 uyu mugore wa 5 wayoboye umugi wa Kigali agizwe ambasaderi w’ u Rwanda muri Zambia.

Tugenekereze mu Kinyarwanda ubutumwa Mukaruliza yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Nejejwe no gushyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ya Mozambique Filipe Jacinto Nyusi, impapuro zinyemerera guhagararira u Rwanda”

Was very honoured to present my letters of Credence to H.E Filipe Jacinto Nyusi, President of the Republic of Mozambique @LMushikiwabo pic.twitter.com/XXGPU46qtC

— Monique Mukaruliza (@MukarulizaM) December 13, 2017

KU wa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare 2017 nibwo inama y’ abaminisitiri yahinduriye imirimo Monique Mukaruliza wari ugiye kumara umwaka ari Umuyobozi w’ Umugi wa Kigali imugira ambasaderi w’ u Rwanda muri Zambia iyobowe na Perezida Edgar Lungu.

Biremewe ko umudipolomate umwe ahagararira igihugu cye mu bihugu birenze kimwe. Kuba amb. Mukaruliza yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Mozambique bivuze ko yaba agiye kuba ambasaderi w’ u Rwanda muri Zambia na Mozambique icyarimwe.

Amb. Mukaruliza mbere y’ uko atorerwa kuyobora umugi wa Kigali muri 2016 yari yarahoze ari Minisitiri Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba muri (MINEAC). Iyi Minisiteri yakuweho inshingano yari ifite zibanza guhabwa Minisiteri y’ ubucuruzi n’ inganda magingo aya zifitwe na Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga y’ u Rwanda.