Print

Amavubi azakorera umwiherero muri Tunisia mbere yo kwerekeza muri CHAN

Yanditwe na: 15 December 2017 Yasuwe: 167

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Nzamwita Vincent De Gaulle yatangaje ko ikipe y’igihugu Amavubi izakorera umwiherero w’iminsi 10 mu gihugu cya Tunisia mbere yo kwerekeza muri CHAN izabera muri Maroc umwaka utaha.


Nzamwita yabitangarije ikinyamakuru The New Times ku munsi w’ejo,aho yemeje ko uyu mwiherero uzaba ku I taliki ya 02 kugeza kuya 11 Mutarama 2018 aho Amavubi azakina imikino 2 ya gicuti mbere yo kwerekeza muri Maroc.

Umutoza Antoine Hey yishimiye aya makuru aho yavuze ko uyu mwiherero uzamugirira akamaro cyane ko Tuniziya ihuje ikirere na Maroc ndetse bizatuma abakinnyi be barushaho kumenyerana.

U Rwanda ruri mu itsinda C hamwe n’ikipe ya Libya,Equatorial Guinea na Nigeria aho bazakinira ahitwa Tangier.

Imikino ya CHAN izatangira kuva taliki ya 12 Mutarama igeze taliki ya 04 Gashyantare 2018 mu gihugu cya Maroc.