Print

U Buhinde: Ingwe yatashye ubukwe, ubwoba butaha abatumiwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 15 December 2017 Yasuwe: 1850

Abatumiwe mu bukwe mu gihugu cy’u Buhinde batunguwe bikomeye nyuma y’aho babonye undi mushyitsi batari biteze kuva ubukwe bwatangira.

Uwo mutumirwa si uwundi ni ingwe nini yahutse ubwo bukwe ivuye mu ishyamba riri hafi yahaberaga ubukwe.

Video yafashwe yerekanye abantu bahunga n’ubwoba bwinshi cyane.Icyo gikoko cyaje gusimbuka igipangu kigera mu rugo ubwo abatumiwe barimo biyakira.

Nta muntu n’umwe wakomeretse kandi iyo ngwe yahise ica mu biti byari hafi aho ariko iza gukomeretsa umugore cyane wari mu kirwa hafi aho.

Abashinzwe amashyamba mu ntara ya Madhya Pradesh ubu batangiye gushakisha iyo ngwe, ishobora kuba yirukanywe mu cyanya cyayo n’iyindi ngwe iyirusha ubunini nk’uko BBC ibitangaza.