Print

Impinduka ku muganda usoza umwaka wa 2017

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 15 December 2017 Yasuwe: 969

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yatangaje ko ku matariki ya 30 na 31 Ukuboza 2017 nta muganda rusange uzakorwa nk’uko byari bisanzwe mu matariki asoza ukwezi.

Ibinyujije mu itangazo MINALOC, yavuze ko kuwa 30-31 abanyarwanda basabwa kuzakora ibikorwa by’isuku mu ngo zabo no mu nkengero z’aho batuye ku midugudu.

MINALOC kandi yongeye kwibutsa abayobozi b’ibitaro, amashuri, aho gutegera imodoka, amahoteli n’utubari, amasoko, amazu y’ubucuruzi, insengero n’ahandi, ko kuri ayo matariki nabo barebwa n’icyo gikorwa cy’isuku aho bakorera n’aho batuye.

Harelimana Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe iterambere ry’Abaturage ari nawe wasinye kuri iri tangazo, yifurije abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2018 anabasa gufata ingamba zo kwiteza imbere mu rwego rwo kuba igihugu kibereye buri wese.