Print

Atletico Madrid yareze FC Barcelona muri FIFA

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 December 2017 Yasuwe: 404

Ikipe ya Atletico Madrid yamaze gutanga ikirego muri FIFA irega ikipe ya FC Barcelona kwegera umukinnyi wayo Antoine Griezmann kugira ngo azayisinyire amasezerano mu mpeshyi y’umwaka utaha, ibintu binyuranyije n’amategeko ya FIFA.

Iyi kipe yabwiye FIFA ko FC Barcelona yatangiye kwegera abagize umuryango w’uyu mukinnyi kugira ngo ibahe ruswa bamwumvishe ko agomba kubasinyira kandi agifite amasezerano azageza mu mwaka wa 2022.

Umuvugizi wa FIFA yabwiye ikinyamakuru Skysports ko bamaze kubona ikirego cya Atletico Madrid mu gihe FC Barcelona yo yahakanye aya makuru ivuga ko nta mukinnyi iravugana nawe kugira ngo izabashe kumusinyisha.

Antoine Griezmann w’imyaka 26,arifuzwa n’amakipe akomeye arimo Manchester United n’iyi FC Barcelona aho ikipe yose imushaka igomba kwishyura Atletico Madrid akayabo ka miliyoni 100 z’amayero.

Griezmann yageze mu ikipe ya Atletico Madrid mu mwaka wa 2014 avuye muri Real Sociedad aho kuri ubu abarirwa igitego kimwe ku mukino muri La Liga.

Remy Dusingizimana