Print

Perezida Putin yifotoje akina Ice Hockey

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 December 2017 Yasuwe: 249

Benshi mu batuye isi batunguwe n’amafoto ya perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ari gukina umukino ukinirwa ku rubura witwa Ice Hockey.

Uyu muperezida uri mu nkundura yo kongera kwiyamamariza iki gihugu cy’igihangange ku isi,yagaragaye ari mu kibuga akina umukino wa Ice Hockey aho yari kumwe n’ibindi bikomerezwa muri politiki y’Uburusiya.

Uyu muperezida utarya imbizi na Leta zunze Ubumwe z’Amerika yitabiriye uyu mukino ndetse ikipe yakiniraga yatahanye intsinzi kuko yatsinze ibitego 9-3.

Vladimir Putin yagaragaye muri uyu mukino mu rwego rwo kuwukundisha abafana cyane ko utari mu mikino ikunzwe cyane mu Burusiya ndetse no ku isi hose.

Putin w’imyaka 65,yamaze gutangaza ko azongera kwiyamamariza kuyobora Uburusiya mu matora ateganyijwe muri Werurwe umwaka utaha aho ndetse ahabwa amahirwe yo kwisubiza ubutegetsi amazeho imyaka isaga 10.





Remy Dusingizimana