Print

MINALOC yashimye DASSO watoraguye miliyoni 2 akazisubiza nyirazo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 December 2017 Yasuwe: 519

Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu Minaloc, yashimye ubupfura n’ ubunyamwuga bw’ umukozi w’ urwego rw’ akarere rushinzwe gucunga umutekano DASSO Tuyisenge Fabrice watoraguye agakapu karimo miliyoni ebyiri akagaha ubuyobozi bw’ umurenge amafaranga agasubizwa nyirayo.

Mu butumwa iyi Minisiteri yanyujije ku rubuga rwayo rwa twitter yagize iti “

Turashimira Dasso Tuyisenge Fabrice kubera ubupfura,ubunyamwuga n’ubwangamugayo yagaragaje ubwo yatoraguraga amafaranga miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw) ari ku kazi ku Murenge wa Kazo @NgomaDistrict, akabitangaza.

Aya mafaranga yasubijwe Mukashyaka Hyacinthe wari wayataye. pic.twitter.com/wrLkGBxiD6

— RwandaLocalGov (@RwandaLocalGov) December 28, 2017

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017 nibwo Tuyisenge yatoraguye aya mafaranga. Nyuma yo kuyasubiza Mukashyaka wari wayataye ndetse adafite icyizere cyo kongera kuyabona, yaramushimiye cyane anamusabira umugisha ku Mana


Comments

King David RUSINGIZA 28 December 2017

Nukuri birashimishije ,uyu muntu NUWO GUSHIMIRWA nanjye Fabrice ndamushimiye cyane.