Print

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri La Tropicale Amissa Bongo bamenyekanye

Yanditwe na: 28 December 2017 Yasuwe: 311

Ikipe izahagararira u Rwanda muri La Tropicale Amissa Bongo yamaze kumenyekana aho izaba irimo abasore 2 bakomeye nka Valens Ndayisenga na Areruya Joseph uherutse kwegukana Tour du Rwanda.

Uretse aba bombi iyi kipe izaba igizwe n’abandi basore bigaragaje muri Tour du Rwanda nka Bonaventure Uwizeyimana,Ukiniwabo Rene Jean Paul,Munyaneza Didier,Ruberwa Jean.

Iri rushanwa ribera mu gihugu cya Gabon niryo rikomeye kurusha ayandi yose akinirwa ku mugabane wa Afurika, dore ko riri mu cyiciro cya 2.1 ku rutonde rw’amarushanwa y’impuzamashyirahamwe y’imikino y’amagare ku Isi (UCI) ndetse rizitabirwa n’amakipe akina amarushanwa yok u rwego rw’isi nka Direct Energie,Delko Marseille Province n’ayandi.

Areruya, Mugisha na Valens

Kuva u rwanda rwatangira kwitabira iri rushanwa,ntabwo rurabasha kuryegukana aho ibigwi bikomeye Team Rwanda yagize ari ukwegukana agace kegukanwe na Uwizeyimana muri mu 2014.

Abasore 5 bazerekeza muri La Tropicale Amissa Bongo 2018 izatangira kuwa 15 isozwe kuwa 21 Mutarama 2018.

Imihanda La Tropicale Amissa Bongo ya 2018 izacamo:
Tariki 15 Mutarama 2018 (Stage 1): Kango – Lambaréné, 146km
Tariki 16 Mutarama 2018 (Stage 2) : Ndendé – Fougamou, 173km
Tariki 17 Mutarama (Stage 3) : Fougamou – Lambaréné, 114km
Tariki 18 Mutarama 2018 (Stage 4): Ndjolé – Mitzic, 182km
Tariki 19 Mutarama 2018 (Stage 5) : Oyem – Ambam (Cameroon), 141km
Tariki 20 Mutarama 2018 (Stage 6): Bitam – Oyem, 115km
Tariki 21 Mutarama 2018 (Stage 7): Bikélé – Libreville, 140km

Dusingizimana Remy