Print

Karekezi yatangaje umubare w’abakinnyi Rayon Sports igiye gusinyisha

Yanditwe na: 29 December 2017 Yasuwe: 2065

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko ikipe ya Rayon Sports iteganya kwiyubaka muri uku kwezi kwa mbere ndetse yiteguye kongera gushimisha abafana bayo nyuma y’imikino 2 ishize batabonye amanota 3.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru,Karekezi yavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwifuza gukomeza ikipe cyane ko ifite amarushanwa nyafurika,aho yavuze ko hari abakinnyi 4 bakomeye bari kuganira ndetse biteguye kubasinyisha.

Yagize ati “Ntabwo twitwaye neza mu mikino 2 duheruka gukina,gusa turifuza kugarukana ingufu shampiyona nisubukurwa.Turimo gukora cyane kugira ngo tuzane amaraso mashya mu ikipe ndetse twatangiye kuganira n’abakinnyi 4 kugira ngo tureba ko twakomeza ikipe ikipe yacu cyane ko tuzitabira imikino ya CAF Champions League.”

Karekezi yatangaje ko yifuza ko ibya Diarra birangira bagatangira kumukoresha ndetse yaboneye kubwira abafana ba Rayon Sports ko bagiye gukora ibishoboka byose bakongera kubona intsinzi.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 wa shampiyona aho inganya amanota 15 na Mukura VS,Police FC na Sunrise gusa ikaba ifite umukino w’ikirarane izakina na Miroplast FC.

Karekezi avuga ko biteguye kuzana amaraso mashya mu ikipe

Dusingzimana Remy


Comments

Etincelle 29 December 2017

Miloplast se nyibakinnye bazongera basubiremo umukino wenda ubwo ari gasenyi izatanga ruswa umukino usubirwemo kuko babahagamye