Print

Ingabo z’U Rwanda zungutse abasirikare bashya-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 December 2017 Yasuwe: 2123

Ingabo z’U Rwanda zungutse abasirikare bashya barangije imyitozo shingiro ibinjiza mu gisirikare tariki 28 Ukuboza 2017 mu Kigo cy’Ishuri rya gisirikare riri Nasho. Mu muhango wo kubinjiza mu ngabo, aba basore n’inkumi basoje imyitozo beretse abayobozi b’Ingabo z’igihugu bimwe mu byo bize birimo ari ibijyanye no kurasa hamwe n’indi myitozo ya gisirikare.

Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’U Rwanda, General Patrick Nyamvumba wari uhagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’ Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’U Rwanda.

Asoza amasomo abinjiza mu ngabo z’u Rwanda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, yasabye abasore n’inkumi bashoje amasomo y’ibanze ya gisirikare kugira imyifatire myiza bagafatanya na bakuru babo basanze mu nshingano zo kurinda no guteza imbere igihugu cyacu cy’u Rwanda.

Yagize ati “ Mwinjiye mu ngabo za RDF zifite amateka y’ibyiza zagezeho. Aba muje musanga nibo bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse babohora n’igihugu. N’ubu bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Ndagira ngo mbasabe kubatera ingabo mu bitugu muri uru rugendo batangiye. Bashyizeho umusingi ukomeye ahasigaye ni ahanyu kuwubakiraho ndetse mugakora ibirenze ibyo bakoze mushyize hamwe”

Umugaba Mukuru w’Ingabo yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubwitange mu kazi “ Ndagira ngo mbasabe kurangwa n’ikinyabupfura nkuko mwagitojwe mu gihe mumaze mwiga, haba ku muntu ku giti cye ndetse no muri rusange. Ikinyabupfura n’ubwitange ni indangagaciro z’ibanze muri RDF mugomba guhora mwitwararika mu buryo bukomeye”.

Umuvugizi w’Ingabo z’U Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yasobanuye ko kwinjiza abasirikare bashya ndetse no kohereza abandi mu zabukuru ari igikorwa gihoraho kiri mu murongo wa RDF wo kubaka igisirikare cy’umwuga kigomba kugera ku nshingano. Yavuze ko abasirikare bashya binjiye muri RDF ari amaraso mashya mu rugendo rwo gukora igisirikare cy’umwuga gishobora kurangiza inshingano zacyo zo kurinda ubusugire bw’igihugu.

Yavuze ko mu kwinjiza abasirikare, abasore n’inkumi batoranywa bagakora amahugurwa shingiro bayatsinda bakinjizwa muri RDF. Aba binjijwe bari bamaze igihe cy’umwaka wose bakora imyitozo shingiro ibinjiza mu ngabo.

Umusirikare wahize abandi mu masomo ariwe Pte Nkurunziza Patrick yabwiye Itangazamakuru ko yishimiye kwinjira muri RDF kugira ngo akorere igihugu cyamubyaye “ Biranshimishije cyane kwinjira muri RDF kandi niteguye gutanga imbaraga zanjye nkorera igihugu”. Yavuze ko kwitwara neza byaturutse ku murava yagize mu myitozo hamwe no kwitwararika ikinyabupfura.






Comments

Karekezi 30 December 2017

Ese mwari muzi ko ibihugu 22 bitagira abasirikare?Harimo Mauritius,Iceland,Panama,Costa Rica,Vatican City,etc...
Vatican City nk’igihugu,irindwa n’abasirikare ba Italy,naho Paapa akarindwa n’abo bita Swiss Guard.
Buli mwaka,ibihugu byose bikoresha Budget irenga 1.6 Trillions USD mu bya gisirikare.Kuva isi yabaho,yaranzwe n’intambara no kwicana,uhereye kuli Gahini yica Abel.Ikintu kibabaje,nuko usanga intambara hafi ya zose zo muli iki gihe, ziba ari abenegihugu birwanira hagati yabo (civil wars).Urugero ni muli Africa.Uretse Uganda irwana na Tanzania muli 1979,izindi hafi ya zose zali Civil wars:Angola,DRC,Uganda,Burundi,Biafra,South Sudan,etc...Nkuko Bible ivuga,abakristu nyakuri ntibagomba kurwana,ahubwo barangwa nuko bakundana nkuko dusoma muli yohana 13,umurongo wa 35.Mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 petero 3,umurongo wa 13,ntabwo abantu bazongera kurwana.Isi izaba imeze nk’ijuru.