Print

Masudi yatangiranye intsinzi nk’umutoza mukuru wa Simba SC

Yanditwe na: 31 December 2017 Yasuwe: 1201

Umutoza Masudi Irambona Djuma uherutse kugirwa umutoza mukuru wa Simba SC by’agateganyo mu cyumweru gishize,yatangiranye intsinzi mu mukino we wa mbere nk’umutoza mukuru.

Uyu mutoza uherutse kugiwa umutoza mukuru by’agateganyo kubera ko ikipe ya Simba SC yari yirukanye umutoza wayo mukuru Joseph Omog,yatangiye atsinda ikipe ya Ndanda FC ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona,ibitego byatsinzwe na John Boko.

Nubwo yari yasohotse mu ntara ya Mtwara ku kibuga cya Nangwanda Sijaona Stadium,Masudi ntiyabuze kwihaniza iyi kipe maze yiyongerera icyizere mu bafana ba Simba SC.

Masudi uzwiho umupira wihuta kandi usatira cyane,ari ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona ya Tanzania Vodacom League n’amanota 26 mu mikino 12, amanota anganya na AZAM FC.

Masudi aherutse gutangaza ko yifuza guhindura byinshi muri iyi kipe birimo ikibazo cy’ikinyabupfura gike kuri bamwe mu bakinnyi bumva ko ari kamara mu ikipe,kugarura igitinyiro cya Simba SC ku ruhando mpuzamahanga n’ibindi.

Umukino ukurikira azahura n’ikipe ya Singida nayo iri mu makipe akomeye muri iki gihugu cya Tanzania.

Masudi yatangiye atsinda

Dusingizimana Remy