Print

MINALOC yakebuye imirenge yaka amafaranga y’ umurengera abifuza gusezerana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 January 2018 Yasuwe: 603

Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu yakebuye abayobozi b’ imirenge baka amahoro y’ umurengera abaturage bifuza gusezerana imbere y’ amategeko iyisaba kubahirizwa ibiteganywa n’ iteka rya Perezida.

Nk’ uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri Francis Kaboneka ryo ku wa 3 Mutarama 2017 yagize ati “Maze kubona ko hari imirenge isaba abakeneye serivisi yo gushyingiranwa amafaranga arenze ateganywa n’ iteka ryavuzwe haruguru ndasaba gutanga iyo serivisi mwubahiriza ibiteganywa n’ itegeko”

Mu mirenge myinshi isezeranya abageni buri wa kane w’icyumweru, ibi bigakorwa muri rusange, aho abasezerana batajya barenza amafaranga 4,500 y’u Rwanda.
Bitandukanye n’igihe umuntu ashaka gusezerana wenyine, haba mu minsi y’imibyizi cyangwa muri wikendi, aha ho ni ho usanga acibwa amafaranga akenshi ugasanga nta nyemezabwishyu ahawe. Ayo mafaranga usanga ahindagurika bitewe n’umurenge abashaka gusezerana bifuza, aho hari abacibwa hagati y’ibihumbi 20 na 30.

Itangazo