Print

Abakozi bo mu biro bya Perezida Trump ngo babonye yifata nk’ umwana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 January 2018 Yasuwe: 722

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imigenderanire ya Leta Zunze Ubumwe z’ Amika Rex Tillerson yavuze ko atigeze akekeranya ko prezida Trump yaba adakomeye mu mutwe, inyuma y’igitabo cyanditswe kivuga ko abakozi be bamubonye yifata nk’umwana.

Umwanditsi Michael Wolff yavuze ko abakozi bo mu biro by’umukuru w’igihugu bemeza ko "ubwenge bwa Trump bugenda bugabanuka".

Igitabo cye, Fire and Fury: Inside the Trump White House, cyatangiye kugurishwa kare n’aho perezida yagerageje guhagarika ko gisohoka.
Trump yavuze ko icyo gitabo "gishisha kandi ari icy’ ibinyoma" kandi ko Wolff azabihomberamo.
Yavuze ko ibinyamakuru hamwe n’abandi bantu bamutumye gukora ibimubabaza. Yongeyeko ko, muri Twitter: "Bategerejwe kugerageza gutsinda amatora. Birababaje!"

Tillerson byigeze kuvugwa ko yise Trump imbunuza mu mwaka ushize. yabwiye CNN: ati " Nta cyatuma nibaza ko adakomeye mu mutwe."

Src:BBC