Print

Afurika y’ Epfo: Impanuka ya gari ya moshi yakomerekeyemo abantu 200

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 January 2018 Yasuwe: 165

Abakora mu nzego z’ubutabazi bw’igitaraganya muri Afurika y’Epfo baravuga ko abantu 200 bakomerekeye mu mpanuka ya gari ya moshi yabereye mu mugi wa Johannesburg.

Kugeza ubu nta mpfu zari zatangazwa muri iyi mpanuka yabereye i Germiston, mu mujyi uri mu bilometero nka 20 mu burasirazuba bwa Johannesburg.

BBC yatangaje ko abenshi mu bagenzi bari muri gari ya moshi bajya ku kazi. New york times yo yatangaje ari 226 yongeraho ko 6 kuri 7 bakomeretse byoroheje.

Ntibisobanutse neza ku cyateye impanuka, ariko itangazamakuru ryo mu gihugu riravuga ko gari ya moshi yagonze indi yari ihagaze.

Nana Radebe, umuvugizi w’urwego rw’ubuvuzi bwihutirwa yavuze ko abagaganga bavuga ko abagenzi "bakomeretse byoroheje cyangwa bidakomeye cyane" kandi ibikomere byabo biravurirwa mu bitaro.

Bikurikiye indi mpanuka yabaye mu cyumweru gishize igihe imodoka yagonganaga n’indi gari ya moshi mu mujyi wa Kroonstad, mu ntara ya Free State. Ubu birazwi ko yishe abantu 19.