Print

Nyuma ya Dr Dusabe na Bakesha , Umunyarwandakazi Bella Gaelle yapfiriye muri Amerika bitunguranye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 January 2018 Yasuwe: 5049

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2018, hamenyekanye ko umunyarwandakazi Gaelle Bella IKIBAGENGA yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikekwa ko ari abamwishe.

Bimenyekanye ku munsi wa Gatatu hamenyekanye urupfu rwababaje benshi rw’ umuganga w’ umudogiteri Dr Dusabe Reymond wakoraga mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. Dr Dusabe yiciwe muri Afurika y’ Epfo n’ abantu bataramenyekana gusa umwe ukekwaho uruhare mu rupfu rw’ uyu muganga yatawe muri yombi nk’ uko byatangajwe na Ambasade y’ u Rwanda muri Afurika y’ Epfo.

Nanone kandi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama nibwo hamenyekanye inkuru y’ Umunyarwandakazi Bakesha Marie Claire wiciwe mu Buholandi ku wa Kabili. Birakekwa ko Bakesha wari urangije amasomo na sitage akaba yabaga Amsterdam yahanuwe muri etage ya gatatu n’ umukunzi we ukomoka mu gihugu cya Nigeria.

Gaelle Bella IKIBAGENGA yapfuye mu ijoro rya tariki 5 Mutarama 2018, aguye muri Leta ya Michigan, imwe muzigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gaelle ni mwene Georges NTARUGERA na Jeanne UMURUNGI.

Peter Ntarugera, musaza wa nyakwigendera Gaelle Bella IKIBAGENGA usanzwe nawe aba muri Amerika, yahamagawe na Polisi ya Michigan bamumenyesha ko Gaelle yamusanze mu nzu yapfuye ndetse bikekwa ko yishwe ariko ko hagikorwa iperereza ku by’urupfu rwe.

Abo mu muryango wa Gaelle Bella IKIBAGENGA bari muri Amerika, batangiye kuvugana na Polisi ngo bahabwe umurambo wa nyakwigendera azashyingurwe mu Rwanda, ari nako harimo gushakishwa ubufasha kugirango uyu murambo uzagezwe mu gihugu cye cy’amavuko. Iperereza ku bijyanye n’urupfu rwe naryo rirakomeje kuko Polisi itaratangaza uburyo yishwemo n’abakekwaho kuba baramwishe.


Comments

M.Callixte 11 January 2018

Imana ibahe iruhuko ridashira,icyakora birababaje