Print

Kante yaraye arokotse impanuka ubwo yari agiye gucakirana na Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2018 Yasuwe: 566

Umukinnyi Ngol’o Kante ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Chelsea,yarokotse impanuka ku munsi w’ejo ubwo yari mu nzira yerekeza kuri Hotel ya Chelsea mu myiteguro y’umukino iyi kipe yagombaga guhura na Arsenal.

Kante uzwiho kutagura imodoka zihenze, yahuye n’uruva gusenya ubwo yagonganaga n’ikamyo yari hafi y’umuhanda,akamodoka gashaje yari afite kakangirika.

Uyu mufaransa w’imyaka 26,yagonze ikamyo yari iparitse iruhande rw’umuhanda ubwo yari agiye kuri Hotel y’ikipe ya Chelsea, imodoka ye yangirika ahagana ku ipine ndetse n’itara ryayo rirameneka gusa nta kibazo yagize kuko yakomeje urugendo ndetse yagaragaye mu mukino Chelsea yaganyije na Arsenal 0-0 iminota 90 yose.

Ngol’o Kante atangaza abantu benshi kubera ukuntu yicisha bugufi aho umwe mu bafana wari uri aho iyi mpanuka yabereye yavuze ko uyu musore atigeze arakara,ahubwo yifotozanyije n’abafana bari hafi aho.

Kante afite imodoka yo mu bwoko bwa Mini Cooper S yaguze yarakoze ubwo yari akigera mu ikipe ya Leicester Cit ndetse niyo yari agifite kugeza ubu aho avuga ko adashimishwa n’imodoka zihenze nubwo ahembwa ibihumbi 110 by’amapawundi ku Cyumweru.