Print

Umunyekongo ukekwaho kwica Dr Dusabe yagejejwe imbere y’ urukiko

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 January 2018 Yasuwe: 969

Umugabo ukomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bwa mbere yagejejwe imbere y’ urukiko rwo mu mujyi wa Cap Town abazazwa iby’ urupfu rw’Umunyarwanda Dr. Raymond Dusabe wiciwe muri Afurika y’Epfo.

Dr. Dusabe w’imyaka 40 yiciwe i Cape Town ubwo yari mu kiruhuko mu mpera z’ukuboza 2017.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo bamusanze mu cyumba yakodeshaga, amazemo hafi icyumweru yishwe, umubiri we waratangiye kubora, aho bamuhonze icyuma ku mutwe bakamujombagura n’ibyuma.

Junior Kamono ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yabwiye urukiko ko yifuza kuzaburana mu Cyongereza n’ubwo yagaragaye cyane avuga mu rurimi rw’Igishwahili.

Ikinyamakuru TimeLive cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko yatawe muri yombi nyuma y’uko ikipe ya Polisi yari iri kuri iri perereza isanze ibimenyetso ku modoka ya Dr. Dusabe bishobora kuba bifitanye isano na Kamono.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yavuze ko Leta y’u Rwanda ataramenya icyaba kihishe inyuma y’ubwo bwicanyi.

Gusa amakuru avuga ko uwo Kamono yari yabanje guhurira na Dr. Dusabe mu gace kitwa Sea Point mu masaha ya mbere gato y’uko yicwa.