Print

Byinshi kuri Ntamukunzi waririmbye “Koloneri Ujirajira”

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 January 2018 Yasuwe: 1732

Umuririmbyi Ntamukunzi Théogène wavutse 1964 akavukira mu Ntara ya Majyaruguru mu cyahoze ari Komini Ruhondo, ubu ni mu Karere ka Musanze yatangaje byinshi ku rugendo rwe rwa muzika n’ ingorane yahuriyemo nazo

Uyu mugabo wakoze indirimbo nyinshi akangurira abari bakiri mu mashyamba gutaha mu gihugu cyababyaye, avuga ko ubutumwa bwe hari benshi batabukunze kandi hari n’abagambiriraga kumwica nk’uko yabibwiye Izubarirashe.rw ducyesha iyi nkuru.

Azwi cyane mu ndirimbo “Garuka dufatanye kurwubaka” yise “Koloneri Ujirajira,” yatumye aba kimenya bose aho mu butumwa bwe yasaba abanyarwanda bari hanze y’igihugu gutahuka.

Ntamukunzi wabaye mu gisirikare cya Habyarimana yibuka neza ko ubwo bari i Nkumba, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yasabye ko uyu mugabo yacungirwa umutekano kugirango aticirwa ku ivuko.Avuga ko ari ikintu cyamushimishije kuburyo yabonye ko ubutumwa yatangaga mu bihango bye byumviswe kandi bugashimwa.

Yagize ati “Ntabwo ari rimwe, ikintu cyanshimishije mu buzima ntazibagirwa, ndibuka turi mu ngando dupasinga i Nkumba, yabwiye abasirikari ati muramenye uriya mugabo (avuga Njyewe) ati, atajya iwabo bakamwica.”

Yakomeje avuga ko Paul Kagame yasabye ko umutekano wa Ntamukunzi wacungwa nyuma y’uko yari mu bashakishwaga n’abacengezi ’icyo gihe abacengezi baranshakishaga cyane kubera indirimbo nahimbaga.’


Ntamukunzi yatangiye gukora ku mashusho y’indirimbo ze zakunzwe

Ntamukunzi wabyirukiye mu rugo rw’abahanzi (Ise na Nyina nibyo bakoraga) avuga ko hari ishusho itajya imuvamo ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabaga ko acuranga indirimbo ‘Koloneri’ icyo gihe bari mu birori byabereye muri Village Urugwiro.

Akomeza avuga ko yegereye Paul Kagame ubundi agatangira gucuranga intanga ye igaherekezwa n’ijwi rihamagarira abanyarwanda gutahuka, ngo abari muri Village Urugwiro bamufashije kuririmba iyo ndirimbo abandi barabyina biratinda.

Ntamukunzi ati :"Nyakubahwa Kagame ni we wakoze icyo kintu, ikindi kintu ntazibagirwa, habaye ibirori Perezida Kagame yari yasinye ku Itegeko Nshinga muri 2003, ibirori byari byabereye muri Village Urugwiro, nabaga muri itorero ry’igihugu.

Nyakubahwa yarandebye ndi mu bandi abwira umutoza wadutozaga ati, ndifuza uriya mugabo ko acuranga ya ndirimbo yitwa Garuka dufatanye ku rwubaka, ako kanya bahise baza bati nyakubahwa yifuje ko iriya ndirimbo ya Koloneri ujira jira uyicuranga hano imbere ye, numvise ari ibitangaza bimbayeho.

Nyakubabwa arongera ati mumwigeze imbere hano, naramwegereye ndayicuranga, abantu bose barayibyina ndetse na nyakubahwa arayibyina, uwo munsi byaranshimishije kandi bishimisha abari aho, ndibuka ko hari n’abavuze bati twari tuzi ko twafashe igihugu ariko ubu ni bwo tugifashe.”

Umwaka wa 2004 wasize uyu mugabo atumiwe na Paul Kagame mu gitaramo cyarimo Perezida wa Malawi n’uwa Mozambique, aho avuga ko byamugaragarije urukundo akundwa n’umukuru w’igihugu ndetse ngo yamusanze aho yari aramusuhuza.

Ati :"Ikindi ntazibagirwa hari ubwo nyakubahwa yigeze kuntumira mu gitaramo yari yakiriye abaperezida babiri, uwa Malawi na Mozambique, igitaramo twagikoreye muri Mille Collines muri 2004, ibaze kumva ngo igitaramo kirimo abakuru b’ibihugu batatu, kumva Ntamukunzi ari njyewe batumiye, icyo gihe yari njye, Sentore na Kalisa Rugabo, ndibuka ko icyo gihe yaje aho twari twicaye aransuhuza.”

Avuga ko aramutse ahuye na Paul Kagame mu byibanze yamusaba harimo no kumufasha kubona ingendoshuri akajya kwihugura ‘namusaba kumpa ingendoshuri nkungura ubwenge, nkacukumbura ubwenge kuko ncukumbuye ubwenge n’ibindi nkeneye nazabigeraho.’

Ntamukunzi ahugiye mu gutunganya bimwe mu bihangano bye yakoze mu myaka yatambutse aho yatangiye gushaka uko yakora amashusho yabyo n’ubwo avuga ko bitoroshye bitewe n’uko indirimbo imwe ishobora kumutwara amafaranga agera ku bihumbi 800 Rwf.

Uyu muhanzi afite abana batandatu n’umugore umwe,muri muzika ye akoresha ibicurangisho gakondo bya Kinyarwanda birimo iningiri, inanga, umuduri n’icyembe.


Comments

EssaeeyWough 24 February 2018

Running late with the deadline for your work? Then we are your reliable assistant in paper help.

Get ready to ask for our assistance when you need essays, research or course works, reports, case studies, etc.
Our experts have seen it all and are ready to start working on your assignment right away. Go for it!

Get an essay or any other homework writing help

http://bit.ly/2ykp1Qw

need help do my essay unity
need somebody write my mimi’s paper ohio
need help write my paper bbb
need help write my grid paper pdf
can someone do my essay two kinds
i don’t know what to write my paper about gsp
do my history essay xanadu
do my english essay fjr1300
buy nursing essay kd lang
do write my gulftime news paper qatar
site buy sample process essay kool-aid
do my english essay jjjj
help writing my paper furniture cutouts
write my persuasive marcal paper nj
write my economics toilet paper tp
type my essaylib
need buy essay all quiet on the western front
need someone write my graph paper to print
buy narrative essay wvec
need motivation write my paper nxn
write my custom paper vs electronic
need help do my essay cko
what should i write my paper about dc shoes
write my economics how to store paper lsd
type my essay muet
get someone write my how to make a paper mw2
buy literature essay human resource management
write my philosophy paper oseanografi kimia
do my essay lvn
writing my essay wfs
pay someone write my king paper xiamen
what should i write my paper about xperia mini pro
write my english paper yj wrangler
place buy essay good teacher
buy free essay ijga
need buy essay xkx
can someone write my paper for trade me nz

http://tinyurl.com/y9wrk5dt