Print

Biteye ubwoba! Pogba na Jesse Lingard bagaragaye barimo konsa icyana cy’ingwe-AMAFOTO

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 12 January 2018 Yasuwe: 1282

Abakinnyi babiri b’ikipe ya Manchester United bafotowe bari guha amata icyana k’ingwe bakoreshe inkongoro nk’iyo abantu bakoresha baha amata abana.

Ibi bibaye mu gihe abakinnyi b’ikipe ya Manchester United idahagaze neza ugereranyije n’umuvuduko yatangiranye shampiyona bari mu myitozo gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Jesse Lingard na Paul Pogba basanzwe ari inshuti magara muri iyi kipe babinyujije ku mbuga zabo za Instagram bashyizeho amashusho barimo guha amata icyana cy’ingwe bakoresheje inkongoro nk’iyo abantu bakoresha baha amata abana babo.

Lingard yonkeje icyana cy’ingwe nta bwoba afite
Aya mafoto rero na video byateye abantu ubwoba bibaza uko baba babikoze dore ko Paul Pogba we yanarengejeho no gusoma icyi cyana cy’ingwe mu gahanga ubona ko nta n’ubwoba bimuteye.

Pogba nawe yonkeje icyana cy’ingwe


Comments

Rukundo Yvan 13 January 2018

Haha haha!! Abo basore nta bwoba bagira