Print

Umusifuzi yakubise umukinnyi umugeri amuziza kumugusha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2018 Yasuwe: 1178

Umusifuzi witwa Tony Chapron wasifuraga umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa wahuje ikipe ya Nantes na Paris Saint-Germain kuri iki Cyumweru,yaraye akoze agashya ubwo yakubitaga umugeri umukinnyi wa Nantes Diego Carlos amuziza kumugusha ndetse akamuha ikarita itukura.

Aya mahano yabaye ubwo umupira wari ugeze ku munota wa nyuma,aho ikipe ya PSG yaje kuzamukana umupira yiruka maze uyu Diego Carlos washakaga gutabara izamu rye ryari ryugarijwe, agonga atabishaka umusifuzi Chapron yikubita hasi,niko guhaguruka amukubita umugeri ndetse amwereka ikarita ya 2 y’umuhondo yamuviriyemo irukura.

Nyuma y’umukino,umutoza wa Nantes FC Claudio Ranieri,yavuze ko yatunguwe n’iyi myitwarire idasanzwe y’uyu musifuzi ndetse ategereje icyoubuyobozi bushinzwe imisifurire muri Ligue 1 buzakora.

Uyu mukino warangiye Paris Saint-Germain yaburaga Neymar na Thiago Motta, itsinze Nantes FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Angel Di Maria ku munota wa 12 w’umukino.